Ibibi byaranze Afrika muri 2011.

Publié le par Ahmed Protais Mulindwa

1)Agasuzuguro k'Abazungu kakomeje kwibanda kuri Africa n'abayituye.

 

2)Muri Côté d'Ivoire Laurent Bagbo yatsinzwe amatora yanga kurekura afatwa nabi.

 

3)Coloneli Muhammar Gaddafi Intwari y'Africa yarahizwe n'abanyamerika bafanije na OTAN Aricwa azira ko yashakaga guteza Abanyafrika imbere no Gushyiraho Ubmwe n'Ubufatanye by'Afrika,bitwaza ko bamuziza ingoma y'igitugu.

 

4)Imvura idasanzwe yiganjemo inkuba n'inkangu nyinshi cyane yibasiye u Rwanda ibintu bitari bimenyerewe mu Rwanda maze ihitana abantu batari bacye aho bamwe yabatsindaga mu mazu hari naho bimuwe ikubagaho kubera guhunzwa imvura twavuga nko mu Kiriba ho mu mudugudu wa Ndago, Umurenge wa Rusarabuye,Akarere ka Burera mu majyaruguru.

No muntara y'amajyepfo,Nyabogogo yamaze iminsi amazi yuzuye mu muhanda n'ahandi...

 

5)Amapfa n'inzara mu ihembe rya Afrika.

 

6)Kurahira kw'Abaperezida babiri muri Kongo abo ni Président Joséph Kabira na Président Etienne Tshisekedi;Kabira yarahioye ku ya 21/12/2011 naho Tshisekedi yirahiza iwe mu rugo imbere y'umurwanashyaka we wigize Perezida w'urukiko

rw'ikirenga ku ya 24/12/21/2011.

 

Tuzakomeza kubakurikiranira ibyaba nyuma yo kubagezaho ibi ndetse tunabagezaho ibyiza byaranze umwaka wa2011 muri Afrika twibanda cyane cyane ku Rwanda.

Murakoze,

MUGIRE UMWAKA W'AMATA N'ICYAYI.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article